Yanditswe kuwa 28/11/2024 12:00
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, nibwo inzego z’ubutabera z’u Rwanda zashyikirije u Buhinde Salman Rehman Khan usanzwe ari umuturage wabwo kugira ngo bumukurikiraneho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano na ryo, ariko se kugirango bigerweho byagenze gute?
Ikigo gishinzwe ibikorwa mpuzamahanga ku Biro bikuru bishinzwe Ubugenzacyaha by’u Buhinde (CBI) cyakoranye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iperereza (NIA) hamwe n’Ibiro bya Interpol ku rwego rw’igihugu i Kigali kugira ngo babone ukekwaho ibyaha by’iterabwoba wari mu Rwanda.
Uregwa ni Salman Rehman Khan, washakishwaga nk’umukozi w’Umutwe w’iterabwoba washingiwe muri Pakistan, Lashkar-e-Taiba (LeT) mu rubanza rwanditswe umwaka ushize na NIA nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Hindu rwo mu Buhinde ivuga.

Leave a Reply